Uwashinze umuryango

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2001 (yari afite imyaka 20) yabaye mu bahanzi batunganyije injyana n'ururirimbo by'Indirimbo nshya yubahiriza igihugu.

Kizito Mihigo : Umuhanzi
Kizito kuri orgue ya basilique ya Koekelberg i Buruseri

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri Societé cyane cyane mu banyarwanda. Izi ndirimbo yagiye aziririmba mu bitaramo yakoresheje hirya no hino mu Burayi ndetse no mu Rwanda, agamije guhuza abanyarwanda no kubaha ubutumwa bw'Ubwiyunge.

Mu mwaka wa 2010, umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) iharanira amahoro n’ubumuntu mu banyarwanda nyuma ya Jenoside.

Kizito ahawe igikombe cya CYRWA na Madamu Janet Kagame

Mu kwezi kwa munani 2011, Imbuto Foundation ya Madamu wa Perezida wa Repuburika, yahaye umuhanzi Kizito Mihigo igihembo kitwa CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers), kubera ibikorwa bye by'ubuhanzi buharanira amahoro.

      Indirimbo z’uyu muhanzi zizwi cyane, ni nka :
  • INUMA: (Indirimbo ivuga amahoro yayihimbye mu mwaka wa 2010)
  • TWANZE GUTOBERWA AMATEKA: (Yayihimbye mu kwezi kwa kane 2011 ubwo abanyarwanda bibukaga kunshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi.)
  • TURI ABANA B’U RWANDA : (Iyi yayihimbiye abanyarwanda baba mu mahanga mu mwaka wa 2011)
  • ITEME (LE PONT) : (Indirimbo ya Gikristu ifite iminota 20 ivuga ku mbabazi n’ubwiyunge)
  • ARC EN CIEL : (Indirimbo ya Gikristu ivuga ku mbabazi n’Amahoro)
  • URUGAMBA RWO KWIBOHORA : (Yayihimbiye umunsi mukuru wo kwibohora mu mwaka wa 2011)
  • IJORO RIBARA UWARIRAYE : (Yayihimbye mu kwezi kwa kane 2012 ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuri ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi)

Ku yandi makuru yerekeye Kizito Mihigo, sura URUBUGA BWITE RW'UYU MUHANZI

Imyumvire shingiro

Ubuhanzi ntibubereyeho kudagadura abantu gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo gutambutsa ubutumwa bukarushaho gucengera ubwenge n’imitima by’ababwumva.

Uko nta muntu utarira cyangwa ngo aseke, ni nako nta muntu utagirwaho ingaruka n’ubutumwa butanzwe mu gihangano iki n’iki. Akenshi iyo twumvise indirimbo tukayikunda, idusigaramo ku buryo nyuma y’imyaka mirongo itatu tuba tukiyiririmba kandi twibuka amagambo yayo (ubutumwa bwayo).

Mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bahanzi b’indirimbo bahisemo gukoresha indirimbo zabo, bashishikariza abanyarwanda kwanga bagenzi babo. Zimwe mu ndirimbo zahimbwaga zigaca ku maradiyo icyo gihe, ku buryo bwumvikana zashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.

Reka tuvuge nk’indirimbo y’impuzamugambi (urubyiruko rwa CDR) muri mitingi, yavugaga ngo : « Ishyaka ni CDR ndagatora mama, umwanzi wacu ni umwe ni umututsi ». Hari indi nyikirizo interahamwe zakoreshaga cyane muri Jenoside rwagati : « Yee tubatsembatsembe, yee tubatsembatsembe »

Indirimbo yatangiraga ikiganiro cya CDR kuri Radio Rwanda, yari irimo amagambo agira ati : «  … Abahutu turi maso, CDR kaze neza »

Muzika yari yarahindutse nk’ikiyobyabwenge (drogue) gishishikariza abahutu kwica abatutsi.

Niba rero ubuhanzi bwarabaye igikoresho cyo kwica ikiremwamuntu mu Rwanda no kwica igihugu muri rusange, abahanzi bo mu Rwanda rushya bakwiye kumva ko bafite inshingano yo gukoresha ubuhanzi bwabo mu gutanga ubutumwa burema umuntu mushya, uzira urwango n’ubwicanyi, ubuhanzi bwubaka mu gihugu cyacu, indangagaciro z’Amahoro n’Ubwiyunge, Ubutagoma n’agaciro nyako ka muntu.

Ngiyo inshingano ya Fondation KMP. Tuzakoresha ubuhanzi bwose bushoboka, kugira ngo dutange ubutumwa bwubaka Amahoro, Ubwiyunge, Ubutagoma n’Agaciro nyako ka muntu mu Rwanda

Intego n’ibikorwa bihoraho

Intego nyamukuru y’umuryango Fondation KMP, ni ugukoresha ubuhanzi mu kubaka Amahoro, Ubuvandimwe, Ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga, kubumbatira agaciro nyako ka muntu n'ubutagoma nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi ntego izajya mu bikorwa mu buryo bwinshi. Twavuga nko :

  • Gukoresha ubuhanzi mu bikorwa byo kwibuka, kwifatanya n’abacitse ku icumu, no gutanga ubutumwa bw’ikizere.
  • Kwimakaza ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi
  • Kurwanya ingengabitekerezo n’amacakubiri byabyaye Jenoside
  • Ikiganiro Mpuzamadini.
  • Guhangana n’ingaruka za Jenoside (ihahamuka, ubukene, ubwigunge, indwara…)
  • Kwigisha urubyiruko indangagaciro z’urukundo rwa Kivandimwe, Amahoro n’Ubwisungane
  • Gukumira amakimbirane.

Ibikorwa Bihoraho

« Inkunga y’ubuhanzi mu burere mboneragihugu, mu gutoza urubyiruko indangagaciro z’Amahoro n’Ubwiyunge, Ubutagoma n’Agaciro ka Muntu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi » ni gahunda Fondation KMp ikora mu mashuri yose y’u Rwanda. Iyo gahunda igizwe n’ibitaramo by’ubukangurambaga muri ayo mashuri yose, bigamije gutoza urubyiruko izo ndangagaciro zashegeshwe na Jenoside.

"The contribution of art in Prisoner correction after the genocide against Tutsis" is a KMP permanent program in prisons of Rwanda. Concerts with songs, dance, theater, and poems are given free inside prisons across the country.

 

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ni imwe mu ndangagaciro z’ibanze Fondation KMP ishingiyeho. Mu kwezi kwa kane kwa buri mwaka, mu gihe cyo kwibuka, Fondation KMP itegura ibitaramo bibiri binini bigizwe n’ubuhanzi ndetse n’ubuhamya, icya mbere kigakorerwa abayobozi, icya kabiri kigakorerwa abayoborwa.

This is a Television Program on RTV (Rwanda Television) proposed by KMP Foundation

Ikiganiro mpuzamadini cya Fondation KMP kigamije kurebera hamwe uruhare rwa buri munyarwanda, buri wese mu myemerere ye, mu kwubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Subcategories

FaLang translation system by Faboba

Amwe mu ma Videwo

0

 

Abafatanyabikorwa