Abanyeshuri b'abanyamerika basuye Fondation KMP
Ku itariki ya 22 Gashyantare 2013, ku cyicaro cya Fondation KMP, Kizito Mihigo yakiriye urubyiruko rw'abanyamerika rwiga mu ishuri rya "Harwood Union High School". Mu kiganiro cyamaze isaha imwe, Kizito Mihigo yahaye abo banyeshuri ubuhamya bw'ubuzima yaciyemo muri Jenoside yakoreye abatutsi, uburyo yaje kugira imbabazi n'ubwiyunge muri we, ibikorwa yakoze nyuma y'iyo Jenoside, n'uburyo byaje kuvamo KMP. Abanyeshuri n'abarimu babo, babajije Kizito Mihigo ibibazo byinshi ku mbabazi n'ubwiyunge mu banyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Byanditswe na Webmaster
Kuwa 23 Gashyantare 2013