KMP mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi

Ku itariki ya 12 Mata 2013, mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, Fondation KMP yasuye abarokotse iyo Jenoside batuye mu mudugudu wa kinyinya, mu karere Gasabo mu mugi wa Kigali. Imfubyi n'abapfakazi bo muri uwo mudugudu, bafashije Kizito Mihigo kuririmba indirimbo ze zsitanga icyizere n'amahoro, ndetse banagira ikiganiro ku buryo bwo kwiyubaka ejo hazaza. Bucyeye bwaho (ku itariki ya 13 Mata), KMP yasuye gereza ya Nyanza mu ntara y'Amajyepfo. Iyo gereza iri muri gereza zikomeye mu Rwanda kuko igororerwamo abantu bagera kuri 6000, harimo abarenga 5000 bakoze jenoside. Kizito Mihigo yabahaye ubuhamya bwo kubabarira, no kwirinda kwihorera nyuma ya Jenoside. Yahamagariye kandi abagororwa kugira uruhare mu bwiyunge, bavugisha ukuri. Abagororwa bamwe bavuze ko bihannye ndetse bakaba bifuza no kugira uruhare ruhamye koko mu bwiyunge bw'abanyarwanda.

 

Byanditswe na Webmaster

Kuwa 13 Mata 2013

Share
FaLang translation system by Faboba

Amwe mu ma Videwo

0

 

C0eScWQW8AABRMU.jpg small

Abafatanyabikorwa