KMP yakiriye abanyeshuri bo muri Rhode Island (USA)

Tariki ya 19 Mata 2013, ku cyicaro cya KMP, Kizito Mihigo yakiriye abanyeshuri baturutse mu ishuri rya Woonsoket, muri Leta ya Rhode Island muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Abo banyeshuri bari baje kwigira ku mirimo ya Fondation, yo gukoresha ubuhanzi mu kwubaka amahoro mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo yaganiriye n'abo banyamerika, abaha ubuhamya bw'ibyo yabayemo muri Jenoside na nyuma yayo, ari nabyo byamuteye gushinga uyu muryango. Abanyeshuri n'abarimu babo, bagize umwanya wo kubaza ibibazo ku buzima bwa KMP ndetse n'ubwa Kizito Mihigo wayishinze.

 

Byanditswe na Webmaster 

Kuwa 20 Mata 2013

Share
FaLang translation system by Faboba

Amwe mu ma Videwo

0

 

C0eScWQW8AABRMU.jpg small

Abafatanyabikorwa