Nimugire Amahoro !

Visit from Harwood Union High School

Bashyitsi bahire,

Murakaza neza, murisanga ku rubuga nyamukuru rw’Umuryango «Fondation Kizito Mihigo pour la Paix » KMP mu magambo ahinnye.

Turi umuryango utari uwa Leta (ONG) udaharanira inyungu, ugamije gukoresha ubuhanzi mu bikorwa byo Kwibuka, Kwifatanya n’abababaye, Gutoza abantu kubabarira no gusaba imbabazi, Ubwiyunge n’Ubumwe, Agaciro nyako ka muntu, Ubutagoma n’Amahoro, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kizito Mihigo ni umunyamuzika gatorika, wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo kwiyemeza gufata ubuzima bwe n’ibihangano bye akabyegurira ibikorwa bitanga ubutumwa bw’Imbabazi n’Ubwiyunge mu banyarwanda, mu mwaka wa 2010 havutse uyu muryango ufite izina rye, kugira ngo umutere ingabo mu bitugu, ibyo bikorwa by’amahoro n’ubuvandimwe birusheho kwaguka no gushinga imizi mu bantu.

Intego y'uyu muryango rero, ni ugukoresha ubuhanzi bunyuranye (Muzika, Imbyino, Amakinamico, Imivugo, Sinema n’ibindi) mu kubiba izo ndangagaciro ntangamahoro mu bantu.

KMP ifite Ubuzima-Gatozi bwa Leta y'u Rwanda bwatanzwe mu iteka rya Minisitiri w'Ubutabera No 51/08.11 ryo kuwa 8 Mata 2011, ritangazwa Mu Igazeti ya Leta No 8 yo kuwa 20 Mutarama 2012.

Tubahaye ikaze kuri uru rubuga nyamukuru rw’umuryango KMP.

Share
FaLang translation system by Faboba

Amwe mu ma Videwo

0

 

C0eScWQW8AABRMU.jpg small

Abafatanyabikorwa