Kizito Mihigo ahawe Igikombe CYRWA
Ku itariki ya 20 Kanama 2011, Madamu Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repuburika, yahaye abasore n’inkumi umunani b’abanyarwanda, ibihembo byitwa CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers) mu bumenyi butandukanye. Kizito Mihigo yahembwe nk’umuhanzi wakoresheje ubuhanzi bwe mu gutanga ubutumwa bw’ubwiyunge n’Amahoro nyuma ya Jenoside.
Byanditswe na Webmaster
KMP yasuye amashuri y'i Nyamata mu Bugesera
Ku itariki ya 20 Gashyantare 2013, KMP yasuye ibigo by'amashuri y'i Nyamata mu Bugesera, itaramira abanyeshuri mu ndirimbo, imivugo n'ikinamico, byose byatangagaga ubutumwa bw'Amahoro n'Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Abanyeshuri basaga igihumbi, baturutse mu mashuri anyuranye, bari bitabiriye iki gitaramo.
Byanditswe na Webmaster
Kuwa 21 Gashyantare 2013
Abanyeshuri b'abanyamerika basuye Fondation KMP
Ku itariki ya 22 Gashyantare 2013, ku cyicaro cya Fondation KMP, Kizito Mihigo yakiriye urubyiruko rw'abanyamerika rwiga mu ishuri rya "Harwood Union High School". Mu kiganiro cyamaze isaha imwe, Kizito Mihigo yahaye abo banyeshuri ubuhamya bw'ubuzima yaciyemo muri Jenoside yakoreye abatutsi, uburyo yaje kugira imbabazi n'ubwiyunge muri we, ibikorwa yakoze nyuma y'iyo Jenoside, n'uburyo byaje kuvamo KMP. Abanyeshuri n'abarimu babo, babajije Kizito Mihigo ibibazo byinshi ku mbabazi n'ubwiyunge mu banyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Byanditswe na Webmaster
Kuwa 23 Gashyantare 2013