Imyumvire shingiro

Ubuhanzi ntibubereyeho kudagadura abantu gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo gutambutsa ubutumwa bukarushaho gucengera ubwenge n’imitima by’ababwumva.

Uko nta muntu utarira cyangwa ngo aseke, ni nako nta muntu utagirwaho ingaruka n’ubutumwa butanzwe mu gihangano iki n’iki. Akenshi iyo twumvise indirimbo tukayikunda, idusigaramo ku buryo nyuma y’imyaka mirongo itatu tuba tukiyiririmba kandi twibuka amagambo yayo (ubutumwa bwayo).

Mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bahanzi b’indirimbo bahisemo gukoresha indirimbo zabo, bashishikariza abanyarwanda kwanga bagenzi babo. Zimwe mu ndirimbo zahimbwaga zigaca ku maradiyo icyo gihe, ku buryo bwumvikana zashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.

Reka tuvuge nk’indirimbo y’impuzamugambi (urubyiruko rwa CDR) muri mitingi, yavugaga ngo : « Ishyaka ni CDR ndagatora mama, umwanzi wacu ni umwe ni umututsi ». Hari indi nyikirizo interahamwe zakoreshaga cyane muri Jenoside rwagati : « Yee tubatsembatsembe, yee tubatsembatsembe »

Indirimbo yatangiraga ikiganiro cya CDR kuri Radio Rwanda, yari irimo amagambo agira ati : «  … Abahutu turi maso, CDR kaze neza »

Muzika yari yarahindutse nk’ikiyobyabwenge (drogue) gishishikariza abahutu kwica abatutsi.

Niba rero ubuhanzi bwarabaye igikoresho cyo kwica ikiremwamuntu mu Rwanda no kwica igihugu muri rusange, abahanzi bo mu Rwanda rushya bakwiye kumva ko bafite inshingano yo gukoresha ubuhanzi bwabo mu gutanga ubutumwa burema umuntu mushya, uzira urwango n’ubwicanyi, ubuhanzi bwubaka mu gihugu cyacu, indangagaciro z’Amahoro n’Ubwiyunge, Ubutagoma n’agaciro nyako ka muntu.

Ngiyo inshingano ya Fondation KMP. Tuzakoresha ubuhanzi bwose bushoboka, kugira ngo dutange ubutumwa bwubaka Amahoro, Ubwiyunge, Ubutagoma n’Agaciro nyako ka muntu mu Rwanda

Share
FaLang translation system by Faboba

Amwe mu ma Videwo

0

 

C0eScWQW8AABRMU.jpg small

Abafatanyabikorwa