Kuba Umunyamuryango

Aho uri hose, igihugu ukomokamo cyose, idini ubarizwamo iryo ariryo ryose, ushobora kuba umunyamuryango wa KMP.

Dore ibyo umunyamuryango agomba kuba yujuje:

  • Kuba afite imyaka byibura 18 (cumi n’umunani)
  • Kwandikira perezida wa KMP ibaruwa isaba kwinjira mu muryango
  • Kuzuza urupapuro rwo gusaba kwinjira muri KMP ukerekana inyungu ubifitemo, n’inyungu umuryango ubifitemo.

Urwo rupapuro mushobora kurugeraho muciye hano ().

NB :Nimurangiza gusohora urwo rupapuro muri mudasobwa (imprimer) no kurwuzuza, mushobora kurutwoherereza kuri adrèsse yacu : (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix, BP 6009 Kigali – Rwanda), cyangwa mukarwomeka muri mudasobwa (scanner), hanyuma mukarutwoherereza kuri e-mail yacu : This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. . Urwo rupapuro rugomba guherekezwa na fotokopi y’indangamuntu yanyu, ndetse n’ibaruwa isaba kwinjira mu muryango.

Nyuma yo kubona inyandiko zanyu, turabibamenyesha. Inama nyobozi y’umuryango, yihariye uburenganwira bwo kwiga ku bifuza kwinjira mu muryango, kubemerera cyangwa kubahakanira. Icyemezo nacyo turakibamenyesha.

 

Share
FaLang translation system by Faboba

Amwe mu ma Videwo

0

 

C0eScWQW8AABRMU.jpg small

Abafatanyabikorwa