KMP itaramiye amashuri ya Musanze
« Inkunga y’ubuhanzi mu burere mboneragihugu, mu gutoza urubyiruko indangagaciro z’Amahoro n’Ubwiyunge, Ubutagoma n’Agaciro ka Muntu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi » ni gahunda Fondation KMp ikora mu mashuri yose y’u Rwanda. Iyo gahunda igizwe n’ibitaramo by’ubukangurambaga muri ayo mashuri yose, bigamije gutoza urubyiruko izo ndangagaciro zashegeshwe na Jenoside.